Anda di halaman 1dari 9

NYIRAGAJU Veneranda Karama,ku wa 06.12.

2021

INTARA Y’AMAJYEPFO

AKAKRERE KA HUYE

UMURENGE WA KARAMA

TEL:0789954766

Bwana umuyobozi w’akarere KA HUYE

Impamvu;gusaba icyemezo cyo gucukura umucanga


Binyujijwe:

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge

Wa Karama

Bwana Muyobozi;

Tunejejwe no kubandikira iyi baruwa kugirango


tubasabe uburenganzira bwa gucukura umucanga ukoreshwa mu bwubatsi,umushinga
ukaba uherereye mu karere ka Huye,umurenge wa Karama, akagari ka
Muhembe,umudugudu wa Cyetete

Bwana muyobozi,ndasaba uburenganzira bwo


gucukura umucanga akoreshwa mu bwubatsi hagamijwe kwiteza imbere ndetse no
gutanga akazi ku baturage muri rusange bivuye mu mutungo kamere,bifitiye kandi akamaro
ko guhuza isoko rusange ry’akarere ka Huye n’uturere tugakikije ku bijyanye n’ibikoresho
by’ubwubatsi.

Ku mugereka w’iyi baruwa murahasanga inyigo


igaragaza imiterere y’umushinga ndetse nuko uzajya ushyirwa mu bikorwa.

Tubaye tubashimiye igihe dutegereje igisubizo cyanyu cyiza.

NYIRAGAJU Veneranda
1.INTANGIRIRO

Umucanga n’ibimwe mu bikoresho bikenerwa cyane cyane mu mirimo y’ubwubatsi muri aka
karere duherereyemo, akenerwa mu kubaka:inzu zo
guturamo,amavuriro,amashuri,imihanda ndetse n’ibindi.akaba ariyo mpamvu yatumye
nifuza gukorera mu karere ka Huye, umurenge wa Karama,akagari ka
Muhembe,umudugudu wa Cyetete umushinga wo gucukura umucanga. Byumwihariko, mu
karere ka Huye gucukura umucanga n’umushinga uzatanga akazi kubakozi benshi,bitso
abakora ako kazi bakongera ubukungu ndetse n’imibereho myiza. Uyu mushinga kandi ufite
uruhare runini mu iterambere ry’akarere kuko inyubako zose zikenera umucanga zibona
umucanga mwiza ndetse uhagije, hakiyongeraho n’imisoro izatangwa mu karere ifasha
guteza imbere ibikorwa remezo mu karere.

1.1.IMITERERE YA HAZAKORERWA UMUSHINGA

Aho nifuza gukorera umushinga wange wo gucukura umucanga akoreshwa mu bwubatsi ni


mu karere ka Huye, umurenge wa Karama,akagari ka Muhembe, umudugudu wa Cyetete.

Ubuso bw’ahazacukurwa umucanga ni 0.12ha

2.GAHUNDA YO KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE

Murwego rwo gucukura umucanga mu buryo bugezweho no kuzuza ibisabwa, niyemeje


gushimangira gahunda yo kubungabunga no kurengera ibidukikije mu gihe nzaba mpawe
uruhushya ryo gucukura umucanga.

2.1.INYIGO IGARAGAZA UKO IBIDUKIKIJE BIZABUNGWABUNGWA

Ndateganya gukora ibi bikurikira mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije bityo aho
nzakorera hakaba intanga rugero.

› gutera ibiti ku muzenguruko w’imbuga izakorerwamo iyo mirimo yo gucukura umucanga


muri Karama sector

›gucukura ingarani yo gushyiramo imyanda.

›gutera ibiti bivangwa n’imyaka, mu nkengero za site ku burebure buhagije mu gice site
iherereyemo.

›gukomeza gukora isuku kuri site.

› gutera umurongo w’ibiti ku muhanda ujya kuri site.

› kubuza imodoka kumena vidanje hafi ya site kuko byakwangiza ibidukikije ndetse n’amazi.

› kurinda abakozi
2.2.UBURYO BWO KWIGENZURA

Buri kwezi niyemeje kujya ndeba ko nabikorwa byangiza ibidukikije bikorerwa aho nkorera
kandi ko imirimo niyemeje gukora yo kubungabunga ibidukikije iri gukarwa nkuko
nabyiyemeje.

2.3.GAHUNDA YO KURINDA ABAKOZI MU KAZI

Abakozi bazankorera nzabarinda nifashishije uburyo bukurikira:

› kubagurira ibikoresho byabugenewe nk’uturinda ntoki,inkweto za bugenewe ndatse


n’ingofero.

› gukoresha abakozi bafite ubwisungane mu kwivuza.

› kubagurira imyenda ya bugenewe nk’amajire ndetse n’ amasarubeti

› ubutabazi bwibanze mu gihe hagize ukomereka (agasanduku karimo imiti yo kwifashishwa)

› kugura ibikoresho by’isuku nka:

√ kandagira ukarabe,

√ udupfuka munwa,

√ amasabune n’ibindi.

2.4.INYIGO IGARAGAZA GAHUNDA YO GUHUGURA ABAKOZI MU KAZI

IKIZAKORWA IGIHE KIZAJYA GIKORERWA


Inama Hateganyijwe ko kazajya hakorwa inama buri
gitando ihuza abakozi n’abakoresha mbere
yo gutangira akazi
Guhugura abakozi Rimwe mu gihembwe
Gukora ingendo shuri Rimwe mu gihembwe
Gusurwa n’abatekinisiye babizobereyemo Rimwe mu kwezi

2.5.ISUKU KU BAKOZI

Nzubaka imisarani ifite aho abagabo biherera hatandukanye n’ahabagore kandi bikaba
bizagaragazwa n’icyapa.hagomba kugaragara na none aho gukarabira intoki hakoreshejwe
amazi meza ndetse n’isabune mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda ndetse
no kwirinda indwara ijahaje isi yose ya covid-19.

2.6.UKO ABAKOZI BAGOMBA KWITWARA KIMWE N’ABASURA SITE


.Nta mukozi wemerewe kuzaza mu kazi yasinze cyangwa atambaye imyambaro ya
bugenewe

.nta modoka izemererwa gupakira umucanga ihagaze mu muhanda

.nta mwana uzemererwa kwegera ndetse no gukora akazi kuri site

3.INCAMAKE Y’UMUSHINGA

3.0.AMAVU NA MAVUKO Y’UMUSHIGA

Natecyereje umushinga wo gucukura umucanga wo gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye


cyane cyane mu bwubatsi kuberako umucanga ucyenerwa ku bwinshi muri aka karere ka
Huye.bityo uyu mushinga uzacyemura ikibazo kibura ry’umucanga muri aka karere.

3.1.IZNA RY’UMUSHINGA

Izina:Gucukura umucanga wu bwubatsi

Nyirumushinga: NYIRAGAJU Venelanda

Aho umushinga uherereye:

. INTARA Y’AMAJYEPFO

. AKARERE KA HUYE

. UMURENGE WA KARAMA

. AKAGARI KA MUHEMBE

. UMUDUGUDU WA CYETETE

Igihe umushinga azamara imyaka 5

Igishoro umushinga uzakenera mu myaka 5:1,608,000Rwf

3.2.ABO UMUSHINGA UZAGIRIRA AKAMARO

NO Abazabona inyungu muri uyu mushinga Inyungu


wo gucukura Umucanga
1 Nyirumushinga(NYIRAGAJU Venelanda) Nzagurisha umucanga mbone amafaranga
niteze imbere
2 Abakozi nzakoresha Bazahembwa nshingiye ku mirimo bakoze
3 Akarere ndetse n’igihugu Imisoro n’amahoro
4 Abaturage begereye umushinga Bazajya banyura ku muhanda wa nogejwe
neza,bizagabanya isuri ku buso bwegereye
site
5 amasosiyeti Amasosiyeti yubaka azabona umucanga
mwiza,abakora ubwikorezi nabo bazabona
isoko ryo gutwara umucanga.

3.3.INYIGO IGARAGAZA INTEGO Z’UMUSHINGA

. kwiteza imbere

. gutanga akazi

.kurwanya ubukene

.kwihangira umurimo

.gushishikariza urubyiruko gukora

3.4. INYIGO IGARAGAZA UKO UMUSHINGA UZATEZA IMBERE ABATURAGE

› kuzamura imibereho myiza y’abaturage babona akazi bityo bakiteza imbere

› guteza imbere uburinganire; uyu mushinga uzateza imbere uburinganire kuko uzatanga
akazi ku bitsina byombi(hungu na kobwa)bityo bikureho ubusumbane mu kazi

›kwihangira umurimo

›kubyaza umusaruro umutungo kamere; uwo mutungo kamere uzabyazwa umusaruro bityo
inyungu irusheho kwiyongera

3.5.ABAFATANYA BIKORWA B’UMUSHINGA

NO Abafatanya bikorwa Uruhare rw’abafatanya bikorwa


1 Nyirumushinga(NYIRAGAJU Venelanda) Nzacukura umucanga,ntange akazi ku
baturage
2 Abaturage Akazi ko gucukura umucanga
3 ubuyobozi Buzakusanya imisoro,kandi butange inama
zituma igikorwa kigenda neza
4 abubatsi Bazabona amabuye meza bakore inyubako
ziramba

4.ISOKO RY’UMUSHINGA

Ubusanzwe tuvuga ko ahantu hateye imbere iyo imibereho yabaturage ari myiza.ibyo
bigaragazwa akenshi n’imibereho myiza mu buzima busanzwe hiyongeraho inyubako
zitandukanye. Inyubako zikunze kugaragara n’imihanda ikoze neza,amazu meza ya baturage
ndetse n’ibikorwa remezo nk’amashuri,amavuriro nibindi. Izi nyubako zose zikenera
umucanga mwinshi kugirango zubakwe.

4.1.IBYICIRO BIGIZE ISOKO

Ibyiciro biboneka muri rusange byingenzi by’isoko ry’umucanga ni bitatu:

Inyubako za leta(amashuri,ibitaro,imihanda,ibiro n’imidugudu) iki kiciro gikenera umucanga


mwinshi kugirango bashyire mubikorwa gahunda za leta neza.

Amasosiyeti manini yubaka:aya masosiyeti yose akenera umucanga uhagije kugirango


bashyire mu bikorya amasoko batsindiye.

Isoko rituruka mu baturage ba Huye ndetse n’utundi turere: abaturage bakenera


umucanga mu kubaka inzu zabo bwite zo kubamo.

4.2.UBURYO NZAKORESHA KUGIRANGO MBONE IBYICIRO BY’ISOKO

1.Gufata neza abatugana

2. gucukura umucanga mwiza

3. kugurisha ku giciro kiza

5.INYIGO YEREKANA GAHUNDA Y’ITEGANYA BIKORWA

NO IGIKORWA ABAZABIKORA IGIHE BIZAKORERWA

1 2 3 4 5 6 7 9 10 11 12
1 Gutegura Nyirumushinga+impugucye √
inyigo
y’umushinga
2 Gushaka Nyirumushinga √
ibyangombwa
no gutangira
umushinga
3 Gushaka Nyirumushinga √
abakozi
4 Gutegura Nyirumushinga+abakozi √
ahazakorerwa
5 Gutangira abakozi √
gukora
6 Gushira Nyirumushinga+abakozi √
umusaruro ku
isoko
7 Kujya Nyirumushinga+abakozi √
mujyendo shuri
8 Gukora ibarura Nyirumushinga+abakozi √

5.1.INYIGO IGARAGAZA IKORANA BUHANGA RIZIFASHISHWA M’UMUSHINGA WACU

Umushinga wacu wo gucukura amabuye uzifashishwa ibikoresho by’ikoranabuhanga


bigezweho:

1.gukoresha telephone ngendanwa yo gukoreshwa mu itumanaho

2.gukoresha murandasi mugushaka amakuru ndetse n’amasoko

3.gukoresha mobile money murwego rwo kwirinda gukorakora amafaranga hirindwa


ikwirakwira rya covid-19

4.gukoresha GPs mukugaragaza imbibi

6.INYIGO YEREKANA IBIKORESHO BIZAKORESHWA

Ibikoresho bikenewe umubare Amafaranga(Rwf)


amasuka 4 10000
amapiki 3 12000
ingorofani 2 50000
Inyundo(kinubi) 4 60000
imitarimba 5 10000
ibitiyo 6 18000
Umusoro wa leta 1 45000
Inkweto za bugenewe 10 50000
Ingofero za bugenewe 10 25000
Udupfuka munwa 20 6000
Imyenda ya kazi 10 50000
Kandagira ukarabe 1 15000
Kurengera ibidukikije 1 200000
Gukoresha umuhanda 1 200000
abakozi 6 300000
Inzu yo kubikamo ibikoresho 1 50000
Gukoresha ikarita yaho 1 40000
umushinga uherereye
itumanaho 1 12000
ibitateganyijwe 140000
TOTAL 1,608,000

6.1.INYIGO IGARAGAZA AHO IBIKORESHO BIZIFASHISHWA BIZAVA

Ubwoko bw’ibikoresho Aho amafaranga azava Aho bizagurirwa


amasuka Nyirumushinga Quencaliere zimbere mu
gihugu
ingorofi Nyirumushinga Quencaliere zimbere mu
gihugu
ibitiyo Nyirumushinga Quencaliere zimbere mu
gihugu
inkweto Nyirumushinga Amaduka yimbere mu
gihugu
udupfukamunwa Nyirumushinga Aho bemerewe gucuruza
Inyundo(kinubi) Nyirumushinga Quencaliere zimbere mu
gihugu
imitarimba Nyirumushinga Quencaliere zimbere mu
gihugu
Ingofero za bugenewe Nyirumushinga Quencaliere zimbere mu
gihugu
Inyenda yakazi Nyirumushinga Muri aterie zimbere
mugihugu
Kandagira ukarabe Nyirumushinga Aho bacuruza byemewe
Ibi bikoresho byose byavuzwe haruguru bizagurwa nanjye nyirumushinga nkuko
nabigaragaje hejuru.

6.2.INYIGO IGARAGAZA UKO AMAFARANGA AZASHORWA M’UMUSHINGA

ibikenewe yose ibyakozwe ibitarakorwa


Imitungo y’ikubitiro
Gukora umuhanda 200000 100000 100000
Udupfukamunwa 6000 3000 3000
Abakozi 300000 150000 150000
Inzu y’ibikoresho 50000 30000 20000
Ikarita 40000 40000 0
itumanaho 12000 12000 0
Imitungo iramba
Umusoro wa leta 450000 0 450000
Ibidukikije 200000 140000 60000
ibindi 140000 0 140000
Amafaranga acyenewe yo
gutangira
Amasuka 10000 5000 5000
Amapiki 12000 8000 4000
Ingorafani 50000 25000 25000
Ibitiyo 18000 9000 9000
Imyenda 50000 30000 20000
Inkweto za bugenewe 50000 30000 20000
Kandagira ukarabe 15000 0 15000
Inyundo 60000 30000 30000
Ingofero zabugenewe 25000 10000 15000
imitarimba 10000 6000 4000
yose 1,608,000Rwf 628,000Rwf 980,000Rwf

11.INGARUKA Z’UMUSHINGA N’UBURYO ZAKUMIRWA

Ingaruka Uburyo bwo gukumira ingaruka


Kwangiza ibidukikije Niyemeje gutera ibiti byinshi nirinda no
kwangiza ibidukikije bisanzwe muri ako gace
Ingaruka ku bakozi Gufata neza abakozi mbaha ibikenerwa
byose nk’inkweto n’imyenda byabugenewe
ndetse nkabatangira ubwishingizi,ubutabazi
bw’ibanze kuba komeretse
Ingaruka ku miterere y’ahazakorerwa Niyemeje kujya nsubiranya aho maze
gukorera ku buryo hakoreshwa indi mirimo
nk’ubuhinzi n’ibindi

UMWANZURO

Mu karere ka Huye ni umushinga utanga akazi ku bakozi benshi bityo abakora ako kazi
bakongera ubukungu bagatera imbere. Uyu mushinga kandi ufite uruhare runini mu
iterambere rya karere kuko inyubako zose zibona amabuye meza kandi ahagije
hakiyongeraho n’imisoro izatangwa mu karere ku girango ibikorwa remezo bikenewe mu
karere nabyo byubakwe. Akaba ariyo mpamvu nifuza icyangombwa gitangwa na leta
kurango shyire mu bikorwa umushinga wo gucukura umucanga niteza imbere ndetse nteza
n’abaturage baho nzakore.

Bikozwe na

NYIRAGAJU venelanda

Anda mungkin juga menyukai