Anda di halaman 1dari 45

INDWARA ZIBASIRA

ABAGEZE MU ZA
BUKURU
UMWIGISHA:RUMAGIHWA LIBERATHA,Umwarimukazi muri Kaminuza
y’Urwanda,Ishami ryigisha abaforomo n’ababyaza
Iriburiro

• Ninde dufata nkugeze mu zabukuru?

• Kuki umuntu asaza?


INTEGO Z’ISOMO
• Nyuma y’iri somo ,abigishwa bagomba kuba bazi:
1. indwara zitandukanye zibasira abageze mu zabukuru
2. Impamvu izitera
3. ibimenyetso biziranga
4. Uko twafasha uwagezweho n’izi ndwara
Icyegeranyo cy’ishami ry’umuryango
w’abibumbye wita
k’ubuzima(OMS/WHO)
Imibare y’abageze mu zabukuru mu
Rwanda
• Abageze mu zabukuru(imyaka 60
kuzamura) bagera kuri
4.9%by’abaturarwanda bose.
• 5.6% by’abagore ni abageze mu
za bukuru naho 4.1% by’abagabo
nibo bagera mu za bukuru
Zimwe mu ndwara zifata
abageze mu za bukuru
Indwara zifata k’ubwonko
1.Demanciya(dementia)
Ikiyitera:Iyi ndwara iterwa no kwangirika k’ubwonko bitewe n’uko
amaraso atagerayo ngo abuhe ibibututunga birimo ifunguro ndetse
n’umwuka(oxygen).
Kutagera kw’amaraso k’ubwonko bishobora guterwa no kuziba
kw’imitsi yerekeza ku bwonko.
Ibimenyetso:kwibagirwa vuba,kunanirwa gutekereza cg gupanga
gahunda zawe,kudasinzira,agahinda gakabije,kugenda
acumbagira,kwisobaho,
NINDE UFITE AMAHIRWE MENSHI
YO KUGIRA DEMANCIYA?
• UGEZE MU ZA BUKURU AKABA AFITE IZINDI NDWARA NKA:
DIYABETE
UMUVUDUKO UKABIJE W’AMARASO
KUBA YARANYWEYE ITABI
Twakwirinda demanciya dute?
• Kwirinda diyabete
• Kugumana umuvuduko w’amaraso uri mu rugero
• Gukora imyitozo ngororamubiri
• Kuzinukwa itabi
Umuti?????
• Kugabanya umuvuduko w’amaraso
• Kugabanya ibinure mu mitsi
• Kwisuzumisha indwara y’isukari no gufata imiti NEZA igihe
bayigusanganye

• Nta kibazo kuri demaciya ?


aAAAAGG2.Alzheimer’s disease(indwara ya Alizemeri)
GG

Nayo ni indwara y’ ubwonko nka demenciya .Ibimenyetso byayo bijya


gusa neza nk’ibya demanciya ,ariko ikibitandukanya ni igitera izi ndwara
zombi.
Ikiyitera:habaho gutandukana k’udutsi duhuza uturemangingofatizo mu
bwonko bikagira ingaruka mbi kugutekereza kwa muntu no kwibuka
ibyamubayeho
Ibimenyetso bya alizemeri
• Kwibagirwa
• Kunanirwa gukora inshingano z’umuryango
• Kutamenya igihe naho ari
• ubuhumyi
• Kutamenya amagambo yakoresha mu gihe cya ngombwa
• Kutibuka aho yashyize ibintu
• Kunanirawa gufata umwanzuro
Kuvura alizemeri
• Nta muti uvura ubwonko iyo bwangiritse.
• Havurwa ibindi bibazo biza nk’ingaruka zo kwangirika k’ubwonko
• Kumuhuza n’abandi bageze mu zabukuru bafite uburwayi nk’ubwe
Indwara zifata umutima

1.umuvuduko muremure w’amaraso:uko umuntu agenda akura imitsi iyobora amaraso


izana umugaga,bikagabanya kwikanya kwayo,ibinure byinshi mu mitsi bigabanya
umuyoboro w’amaraso ibi byose bituma umuvuduko w’amaraso wiyongereye mu mitsi.

Ibimenyetso by’umuvuduko w’amaraso umurwayi agaragaza:

Kubabara umutwe bikabije

Kuva imyuna

Guhumeka nabi
Ni nde ufite amahirwe menshi yo kugira
umuvuduko muremure?
• Ugeze mu za bukuru

• Kuba mu muryango hari uwawurwaye

• Kugira ibiro byinshi

• Kudakora imyitozo ngororamubiri

• Kunywa itabi n’inzoga

• Kurya umunyu mwinshi

• Kurya potasiyumu nkeya


Ingaruka z’umuvuduko muremure

Guturagurika k’udutsi two mutwe(hemorrhagic stroke)

Kurwara impyiko

Ubuhumyi(retinopathy)

Kwangirika kw’amagufwa:umuvuduko muremure utuma umunyu wa


karisiyumu usohoka mu nkari,kandi ariwo ugize gukomera kw’amagufwa

Uburwayi bw’umutima
Kuvura umuvuduko w’amaraso muremure

Kugabanya umunyu mu mafunguro ya buri munsi


Gukora imyitozo ngorora mubiri
Gutakaza ibiro
Kureka inzoga n’itabi
Gufata neza imiti wandikiwe na muganga
Kwisuzumisha nibura 1 mu kwezi
Iyo udafashe umuti kubera ko wabuze amafaranga yo kuwugura,kuko wibagiwe
cg kuko uri kugutera ibibazo,ugomba kubimenyesha muganga kugirango akugire
inama.Ntiwemerewe guhindura ingano y’umuti utabajije muganga.
Kuvura umuvuduko w’amaraso
muremure(birakomeje)
Kwirinda guhangayika
Kurya imbuto,imboga,ibinyampeke ,amavuta make mu biryo
Gupimira umuvuduko w’amaraso mu rugo (igihe bishoboka)
Umuvuduko w’amaraso iyo
wamanutse(hypotension)
• N’ ubwo bidakunze kubaho ariko umuvuduko w’amaraso ushobora
kugabanuka kubageze mu zabukuru bitewe n’uko batanyweye
bihagije,cg iyangirika ry’igice gishinzwe umuvuduko w’amaraso mu
bwonko,umurwayi ugitangira kuvurwa umuvudukow’amaraso
muremure.
Ibimenyetso:
• Isereri
• Kwitura hasi
• Gutakaza ubwenge
Kuvura umuvuduko w’amaraso
wagabanutse
Guhagarika imiti umurwayi yafataga ishobora kugabanya umuvuduko
w’amaraso
Gutangirana n’ingano ntoya ugiye utangiye kuvura umurwayi ufite
umuvuduko muremure noneho ukazagenda uzamuka
Kumuha ibyo kunywa
Iyo byanze hakoreshwa imiti izamura umuvuduko w’amaraso
• Ikibazo ku muvuduko w’amaraso?
2.kunanirwa gusunika amaraso k’umutima(heart failure):umutima ucika imbaraga
zo gusunikira amaraso aho agomba kujya nko mu bihaha(kugirango abone
umwuka)cg mu bindi bice by’umubiri igihe amaraso yamaze kubona
umwuka(oxygene)akuye mu bihaha.

• Iyo umutima unaniwe kuyasunika ,icyo gihe amwe asubira aho


yaturutse,ugasanga umusaza/umukecuru yabyimbye ibirenge cg agasubira mu
bihaha ,ugasanga atangiye guhumeka nabi.

• Ya maraso yatinze mu mutima atagenda,aravura,uducece twayo(blood


clots)tukaba twakomereza mu bwonko tugafunga imitsi igaburira
ubwonko,umusaza/umukecuru agatangira guta ubwenge.
Diyabete(indwara y’isukari)
Kugirango twumve diyabete,biradusaba kubanza kumenya ikoreshwa
ry’isukari mu mubiri.
• Isukari ni ingenzi mu mubiri w’umuntu.Ifasha uturemangingofatizo kubona
imbaraga zituma hakorwa imirimo itandukanye mu mubiri.
• Kugirango isukari ikoreshwe n’uturemangingofatizo,bisaba ko umusemburo
witwa insiline(insulin)utangwa n’urwagashya uboneka,ukinjiza isukari
imbere mu karemangingofatizo kugirango ikoreshwe.
• Kugirango urware diyabete ni uko uyu musemburo uba utabonetse,cg
waboneka ntukoreshwe,isukari igakomeza kwizengurukira mu maraso
idakoreshwa
• Ubusanzwe isukari turiye mu biryo cg tunyweye mu
binyobwa,ikoreshwa n’uturemangingofatizo, iyo umubiri udakeneye
ukayibika mu mwijima.
• Igihe umuntu atabonye ibyo kunywa cg kurya ku gihe,umwijima
ubikura ya yindi wari wabitse noneho Umubiri ntuhungabane.Niyo
mpamvu wamara iminsi utarya ntugire icyo uba kuko umubiri uba
wariteganyirije.
• IBIMENYETSO BITANDUKANYA UMUSAZA/UMUKECURU UGIZE
ISUKARI NKE N’UGIZE NYINSHI
Ninde ufite amahirwe menshi yo kurwara
diyabete
Abageze mu zabukuru
Kudakora cyane(inactivity)
Umubyibuho ukabije
Guhangayika
Kuba mu muryango hari uwayirwaye
Ingaruka zo kurwara diyabete
Ubuhumyi
Kurwara umutima
Kurwara impyiko
Gutaka ibyiyumviro k’uruhu
Kurwara igisebe ntigikire
Kujya muri koma(ketoacidosis)
Kuvura diyabete
• Kugeza ubu kwirinda diyabete birashoboka.
• Iyo wamaze kuyirwara uhabwa imiti igabanya ubukana bw’ibimenyetso n’inama zagufasha
kubana nayo ntangaruka zikomeye ikugizeho.
• Izo nama zirimo:
Kumenya ibimenyetso by’isukari imanutse cg izamutse
Kwambara agakomo kukabokokamenyesha buri wese ko urwara diyabete
Kwisuzumisha amaso (rimwe mu mwaka)
Kureba ko nta dusebe ufite buri munsi tukavurwa kare
Kwitondera ibirenge,ukabyoza mu tuzi dushyushe,warangiza ugasiga amavuta kugirango
byorohe
Gukora imyitozo ngororamubiri
Kwirinda itabi
Kwirinda guhangayika
Twirinde diyabete dute?
Guhera ku myaka 45 buri muntu agomba kwisuzumisha
diyabete,yasanga ibisubizo ari bizima akajya yisuzumisha buri myaka 3
Imyitozo ngororamubiri
Kwirinda ibiryo birimo amavuta n’ isukari nyinshi,tukibanda ku
binyampeke
Imbuto n’imboga ntibikabure ku ifunguro rya buri wese cyane
abageze mu za bukuru
Gutakaza ibiro(nibura 5% y’ ibiro ufite)
Nta kibazo kuri diyabete?
Uburwayi bw’impyiko
• Impyiko zifite akamaro mukuyungurura imyanda iri mu maraso
zikayisohora mu nkari hamwe n’amazi umubiri udakeneye.
• Ni iki gituma impyiko zirwara?:
Diyabete
Umuvuduko w’amaraso ukabije
Kubyimba kwa porostate ku bagabo igafunga umuyoboro utwara
inkari,bigatuma zisubira hejuru zikajya kwangiza impyiko
Hari imiti imwe n’imwe yangiza impyiko
Kwirinda impyiko igihe zitararwara
• Imiti igabanya ububabare igurwa mu mafarumasi itanditswe na
muganga,igomba kwitonderwa,ukabanza kubaza niba nta ngaruka ku
mpyiko
• Kugabanya ibiro
• Kureka itabi
Ibimenyetso biranga umuntu urwaye
impyiko
• Isesemi
• Kuruka
• Kudashaka ibiryo
• Kudasinzira
• Kugabanuka kw’inkari
• Kubyimba ibirenge n’utugombambari
• Kubabara mu gatuza
• Guhumeka nabi
• Kumva utuntu tukujomba mu ntoki
Kuvura impyiko
• Gufata neza imiti igabanya umuvuduko w’amaraso
• Kugabanya ibinure mu maraso
• Kuvura igabanyuka ry’amaraso(anemia)
• Imiti igabanya kubyimbirwa(diuretics)
• Kugabanya ibiryo birimo inyubaka umubiri byinshi(imya iva muri
proteyine igora impyiko kuyungurura)

• Kuyungurura amarasohakoreshejwe imashini(diyalize)


• Kuguha impyiko y’undi muntu
Uko wakwifata warwaye impyiko
• Kwirinda kongera umunyu mu biryo
• Kwirinda ibiryo birimo potasiyumu nyinshi(ibitoki,amaronji,inyanya)
• Kwirinda ibiryo birirmo ibyubaka umubiri byinshi(inyama, amagi,
amata,ibishyimbo)
Icyitonderwa:ibiryo bitarimo ibyubaka umubiri
byinshi:urugero:imboga,imbuto,ibinyampeke(soya,amashaza)
Gushaka ubufasha igihe urwaye
• Kumenyana n’abandi barwayi b’impyiko birafasha
• Gukomeza imirimo yawe ya buri munsi igihe utarembye
• Gukora imyitozo ngororamubiri
• Gushaka umuntu wo kwizerwa ubwira uko uburwayi
bukumereye(bikugabanyiriza agahinda)
Ingaruka zo kurwara impyiko
• Y’amazi impyiko zagombaga gusohora yuzura mu bihaha ndetse no
k’umutima(bigatuma ugeze mu za bukuru ahumeka nabi), kubyimba
ibirenge, amaboko ndetse no mu maso.
• Kuzamuka k’umunyu wa potasiyumu(ugira ingaruka mbi ku ikora
ry’umutima)
• Kugabanuka kw’amaraso mu mubiri(anemia)

Ntakibazo ku burwayi bw’impyiko?


Geriatric syndrome(ibibazo bizanwa n’
izabukuru)
• Izi si indwara,ahubwo ni ibibazo by’ubuzima biza kuko umuntu agenda
asaza.
1. Kwisobaho:uko umuntu akura,uruhago rutakaza ubushobozi bwo
kubika inkari,kwikanya no kwikanyura buri kanya bikiyongera aribyo
bituma ugeze mu za bukuru ashobora kwirekuriraho inkari
bitamuturutseho.
Twamufasha dute:ibi biramubangamira bikaba byamubuza kujya
mubandikubera cg bikamutera ibisebe aho inkari zishokera.Dushobora
kumujyana kwa muganga bakamuha ubufasha burimo kumushyiriramo
agapira gasohora inkari cyangwa kumwabika urubindo(pampers)
• 2.Ibisebe ku kibuno:ibi biterwa no kuryama igihe kirekire uruhande
rumwe.
• Twabirinda dute?
Guhindukiza umusaza/umukecuru buri masaha abiri
Kumukandakanda(massage) uruhande yararyamiye,tugasigaho
n’amavuta kugirango amaraso atembere neza
Kumusasira neza uburiri aryamyeho ntibwipfunyarike
Murakoze cyane

Anda mungkin juga menyukai